Wednesday, May 6, 2026
banner
Top Selling Multipurpose WP Theme

U Rwanda rukomeje gushyira imbere politiki yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko no kugabanya umubare w’abantu bafunzwe binyuze mu gahunda zinyuranye zirimo ubuhuza, ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n’ibindi.

Ubusanzwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ni inzira ituma uregwa yemera icyaha nk’ingurane yo kugabanyirizwa umubare w’ibyaha akurikiranyweho cyangwa isezerano ahabwa n’Ubushinjacyaha ryo kutamusabira igihano gisumba ikindi giteganyijwe n’itegeko.

Amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha agomba kugaragaza igihano Ubushinjacyaha bwasezeranyije gusabira uregwa, uko kizashyirwa mu bikorwa n’uburyo bwo kwishyura uwakorewe icyaha igihe ari bimwe mu bigize amasezerano.

Amabwiriza mashya ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga aheruka gushyirwa ahagaragara yagaragaje ko ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bushobora gukoreshwa ku byaha byose.

Mu kwemera icyaha harimo kuba ushobora kugabanyirizwa igihano, guhabwa igihano gito, kuba yarekurwa by’agateganyo, kuba uregwa yasezeranye kuba umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha, kugabanyirizwa ibyaha akurikiranyweho n’ibindi.

Iyo impande zose zigeze ku bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, zishyira umukono ku masezerano y’ubwo bwumvikane, agashyikirizwa urukiko.

Iyo amasezerano y’ubwumvikane arimo ingingo ijyanye no kwishyura ibyangiritse, uwakorewe icyaha, uwatanze ikirego cyangwa umuhagarariye mu rwego rw’amategeko agomba gushyira umukono kuri ayo masezerano.

Nyuma yo gukora ayo masezerano, urukiko rufite inshingano yo kuyemeza ariko rushobora no kutayemeza bitewe n’impamvu zigaragazwa n’Umucamanza.

Iyo urukiko rutayemeje, uregwa ashobora guhitamo kwisubiraho ku byo yemeye akazaburana urubanza cyangwa se akemera ibikubiye mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hitawe ku mpinduka umucamanza ashobora kugaragaza ko zikenewe mu masezerano.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi yagaragaje ko inzira y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ishobora gutangizwa aho urubanza rwaba rugeze hose kandi ku rubanza urwo ari rwo rwose mu gihe urukiko rutarafata icyemezo.

Yerekanye kandi ko icyemezo cy’urukiko ku byerekeye ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha kitajuririrwa.

Icyakora, iyo inzira iganisha ku masezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha yaranzwe n’amakosa cyangwa kutubahiriza uburenganzira bw’uregwa ku butabera buboneye, uregwa ashobora gukosoza ayo makosa muri urwo rukiko.

Biteganyijwe ariko ko uregwa ashobora gusubirishamo icyemezo cy’urukiko bitewe n’impamvu nyinshi zirimo kuba ataramenyeshejwe ingaruka ziri mu kwemera icyaha, atarabonye umwunganizi yaramusabye, kwemera ayo masezerano nta bushake kuko yashyizweho agahato cyangwa hakoreshejwe ibikangisho, uburiganya, no kuba uwemeye icyaha afite ubushobozi buke bwo mu bwenge.

Ubwo yatangizaga umwaka mushya w’ubucamanza wa 2025/2026, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yagaragaje hari gahunda yo kongerera imbaraga Urwego rw’Ubucamanza binyuze mu ngamba zitandukanye, n’ishyirwa mu bikorwa rya Politike nshya y’ikurikiranacyaha (Criminal Justice Policy) na Politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Imibare yerekana ko imanza zarangiye binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa mu 2024/2025 zingana na 11.846 bigaragaza inyongera ya 20% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Hari n’izindi manza zarangirijwe mu nama Ntegurarubanza, habayeho ubwumvikane hagati y’ababuranyi zirenga 1600 ni mu gihe izakemuwe n’ubuhuza ziyongereyeho 32% ziba 3.166.

banner
Top Selling Multipurpose WP Theme

Converter

Top Selling Multipurpose WP Theme

Newsletter

Subscribe my Newsletter for new blog posts, tips & new photos. Let's stay updated!

banner
Top Selling Multipurpose WP Theme

Leave a Comment

banner
Top Selling Multipurpose WP Theme

Latest

Best selling

22000,00 $
16000,00 $
6500,00 $
999,00 $

Top rated

6500,00 $
22000,00 $
900000,00 $

Products

Knowledge Unleashed
Knowledge Unleashed

Welcome to Ivugangingo!

At Ivugangingo, we're passionate about delivering insightful content that empowers and informs our readers across a spectrum of crucial topics. Whether you're delving into the world of insurance, navigating the complexities of cryptocurrency, or seeking wellness tips in health and fitness, we've got you covered.