Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gakenke bwihanangirije ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo, bakarangwa n’ingeso zo guhohotera abana, babasaba kubarinda ibiyobyabwenge, ndetse akenshi ugasanga biterwa n’amakimbirane baba bafite mu miryango ikomokamo abana babo.

Babigarutseho kuri uyu wa 26 Kamena 2026, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika ,
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti:” Ndera neza nkure Nemye”
Ibi birori byabereye mu Murenge wa Karambo Akagari ka Kirebe byitabiriwe n’ibigo bitandukanye by’ amashuri aho basangizwaga ubutumwa bugendanye no kubahiriza uburenganzira bw’ abana.
Ababyeyi basabwe kumenya kurera neza ariko kandi bakazirikana ko guhana umwana bikorwa nk’ Umubyeyi, ariko ntibakabahane bihanukiriye, basabwa kujyana abana mu mashuri, kubagaburira neza ntibarangwe n’imirire mibi, ndetse no kwita ku mwana wese nk’ uwawe.

Ibi birori byo kwizihiza umunsi nyafurika w’aumwana waranzwe n’imikino itandukanye, harimo n’imivugo irimo ubutumwa bw’ abana bugaruka ku butumwa bwerekana inshingano z’ ababyeyi mu kurera abana neza, ku buryo bagomba gukura bemye.
Ubutumwa bwagarutse ku ihohoterwa mbamutima usanga ryiganjemo amagambo akomeretsa abana, kwita ku burenganzira bw’ abana bafite ubumuga, kubigisha isuku no gukora ibyiza kugira ngo abana babone urugero rwiza kandi bigatuma bakura neza
Muri uyu mwaka wa 2026 hari gutangwa ubutumwa bwo kwigisha ababyeyi kugira indangagaciro z’abanya Rwanda, hagamijwe kuragwa n’igihugu gifite abayobozi beza no gutanga amakuru yaho bigaragaye ko umwana yakorewe ihohoterwa.

NTEZIYAREMYE Elie Partnership Facilitator wa Cluster ya Gakenke yagarutse ku butumwa bushimangira ku kwiziyiza uyu munsi ku nshuro ya 35, hagamijwe kubahiriza uburenganzira bw’ umwana wese, ndetse ko ubw’ingenzi ari kwemererwa kubaho no gukura neza, kwiga, no kurindwa ihohoterwa nk’uko bishimangirwa n’umuryango wabibumbye ku rwego rwisi, hatibagiwe n’abana bafite ubumuga kuko bose bafite uburenganzira bungana.
Uyu muyobozi kandi yasabye abana gukomeza kwiga neza no gukomeza kurangwa n’indangagaciro.

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke UWIRAGIYE Julienne, yasabye Ababyeyi kwigisha abana umuco w’isuku , kwigisha uburere bufite ireme, kubarinda ibiyobyabwenge ndetse naho babonye umwana uvutswa uburenganzira bwe bagatanga amakuru.
Kuri uyu munsi abitabiriye ibirori by’ abana basabwe kumenya ko umwana wese ari nk’ undi, by’ umwihariko bakazirikana ko abana bafite ubumuga ari nk’abandi bose.

Kubufatanye na Compassin International amakipe yahawe ibihembo

Hakinnywe umupira w’amaguru

Hatanzwe ubutumwa mu kinamico

Umunsi waranzwe n’ibyishimo


