Umunyamideli ukunzwe cyane mu guhugu cya Tanzania, Nelly Alexandra Kamwelu, agiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo The Ben yakoranye na Diamond kuri ubu yamaze gufatirwa amashusho ikaba itegerejwe n’abatari bacye.

Kuwa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 nibwo harangiye imirimo yo gufata amashusho y’indirimbo ya The Ben na Diamond, amashusho yafashwe n’umuhanga Julien Bmjizzo.

Muri iyi ndirimbo harimo abakobwa babiri bifashishijwe mu mashusho yayo, harimo umunyamideli ufite izina rikomeye muri Tanzania, Nelly Alexandra Kamwelu.

Uretse iyi ndirimbo ya The Ben na Diamond agiye kugaragaramo, Kamwelu ari no mu zindi nka Crush ya Otile Brown, Tell Me ya Jux na Joh Makini, anagaragara kandi muri ’My Love’ Tom Close aherutse gukorera muri Tanzania.

Nelly Alexandra Kamwelu ni umunyamidelikazi umaze kubaka izina muri Tanzania, by’umwihariko mu kwitabira amarushanwa y’ubwiza, aho yatangiye kuyitabira mu 2008 akirangiza amashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu 2011 ubwo yitabiraga amarushanwa atandukanye y’ubwiza. Yahagarariye Tanzania mu marushanwa arimo Miss Universe ryabereye muri Bresil, Miss Tourism Queen International ryabereye mu Bushinwa, Miss Earth ryabereye muri Philippines na Miss International ryabereye mu Bushinwa yose yabaye mu 2011.
