Inzu itunganya umuziki “The Beam Beat” yaba ari igisubizo k’umuziki nyarwanda?

Inzu itunganya umuziki “The Beam Beat” yaba ari igisubizo k’umuziki nyarwanda?

Umushoramari ubifatanya no gutunganya indirimbo Hirwa Patrick uzwi nka Laser Beat yemeje ko The Beam Beat Entertainment ije nk’igisubizo ku bahanzi ndetse n’abandi bashaka gukora indirimbo mu majwi, ibi bibaye nyuma yaho hari abahanzi bamwe na bamwe batabona uburyo bwo kuzamura ndetse no kugaragaza impano zabo bitewe n’uko bagorwa no kubona ubushobozi bwo gukora umuziki by’umwuga.

Laser Beat ukuriye The Beam Beat Entertainment

The Beam Beat Entertainment ifite studio ikora umuziki mumajwi n’amashusho, Laser Beat uyihagarariye avuga ko ije gukemura ibibazo byatumaga abahanzi bakererezwa indirimbo bamwe na bamwe bakaba banacika intege zo gukomeza gukora umuziki by’umwuga.

Mu kiganiro Laaser Beat yagiranye n’ Ivugangingo.com yadusangije amateka ya The Beam Beat, yagize ati:.

“The beam Beat record studio ikorera mu mujyi wa Kigali, yatangiye gukora kuva 2019, ni studio ifite abahanzi bashya nka Big Zed na Rich One, bakaba bafite indirimbo nshya ifite n’amashusho yitwa Uruziga.”

Laser Beat
Uruziga imwe mundirimbo zakorewe muri The Beam Beat ya Laser Beat.

Laser Beat utunganya umuziki muri muri The Beam Beat imaze kujya kuruhando rwizindi mu mujyi wa Kigali, kuri ubu kandi muminsi ishi aherutse gukora indirimbo 5 harimo abahanzi babarizwa muri Studio ndetse n’izindi nk’iya Green P, iya Amag the Black yakoranye na Mico The Best yitwa Ishuri ry’Ubuzima, My way ya Visha Keiz, Mama Rasta ya IK na Major Gi wakoze iyitwa “Arababa” zose zifite n’amashusho.

Mu kiganiro twagiranye na Laser Beat yasoje avugako, The Beam Beat umwihariko wayo ari uko idatinza indirimbo kandi ikigenderewe atari amafranga gusa ahubwo uko uje wifite muraganira bakagukorera ibyo wifuza.

Reba hano My Way ya Visha Keiz imwe muzakorewe muri The Beam Beat.

My Way ya Visha Keiz
Amakuru Imyidagaduro Inkuru Nyamukuru