Album ya Kivumbi King “DID” iriho Kirikou w’i Burundi, Amalon, Ish kevin, Bushali nabandi yageze hanze.

Album ya Kivumbi King “DID” iriho Kirikou w’i Burundi, Amalon, Ish kevin, Bushali nabandi yageze hanze.

Mu ntangiro za Nyakanga nibwo hifashishijwe urubuga rwa Instagram, Umuhanzi Kivumbi King yerekanye igihe Album ye izagira hanze yise “DID”, Ibintu abakunzi be bakiranye yombi cyane ko hagaragaragaho indirimbo twese tutari tuzi bitandukanye n’ibimenyerewe mu Rwanda aho usanga benshi bashyira hanze album akenshi ziriho indirimbo twumvise kera.

Iyi album DID ya Kivumbi king iriho indirimbo 10 ikaba iriho abahanzi yafatanyije nabo basaga 6 barimo na Kirikou Akali womu Burundi ukorera muri Bantu Bwoi kwa BIg Fizzo, mubandi bahanzi bariho hari Amalon afatanije iyitwa Mamayiwe, naho Bushali bafatanya iyitwa Nakumana amaso, mugihe Ish Kevin ari muyiswe Jericho.

  • Mapyisi
  • Black shades Ft Mike Kayihura
  • Away
  • Jericho Ft Ish Kevin
  • Sweet love
  • Mamayiwe Ft Amalon
  • Nakumena Amaso Ft Bushali
  • Panchika fT Nutty Neithan
  • Run Ft Kirikou Akili
  • 10
Amakuru Imyidagaduro Inkuru Nyamukuru Mu Rwanda Muzika