Pegasus yifashwa n’ibihugu birimo u Rwanda mubutasi, Nokureba muri Telefone z’abantu, ikora ite?

Pegasus yifashwa n’ibihugu birimo u Rwanda mubutasi, Nokureba muri Telefone z’abantu, ikora ite?

Nkuko inkuru ya The Guardian ibitangaza, Pegasus ni software y’ikigo cya NSO Group giherereye muri Israel. Iyi Pegasus yinjira muri telefone ngendanwa muburyo butagoranye ikaba yabona byimbitse ubutumwa woherezanya nabandi, ibiganiro mugirana ndetse ibasha gufungura Camera yawe ikaba yabona ibyo urimo gukora, kandi ibi byose bigakorwa muburyo utamenya.

The guardian dukesha iyinkuru ikomeza ivuga ko mu bihugu bitandukanye bimaze kugaragaraho gukoresha iyi software usanga ahanini ibipimo bagenderera ari Abanyamakuru, Abakora munkiko no mubigo byigenda ndetse n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iyi Software ishobora kwinjira muri telephone ikoresha OS(Operating System) ya Andoid cyangwa IOS mukanya nkako guhumbya.

Nubwo ibitangazakuru mpuzamahanga byemeza ikoreshwa rya Pegasus mu Rwanda, Leta y’u Rwanda yo ntabwo yemera ibirego byatanzwe ku kuba ikoresha pegasus mukuneka abatavuga rumwe nayo.

Amakuru Ikoranabuhanga Mu Mahanga Mu Rwanda